
Delegation yoherejwe na leta ya Congo gusuzuma ikibazo c'amahoro mu Minembwe.
MINEMBWE, SUD KIVU: Ku minsi 02/07/2021, nkuko tubikesha bamwe mu bayobozi bo mu Minembwe, biravugwa yuko umuyobozi w’ingabo za leta (FARDC), zikorera mu Minembwe, Lieutenant General Yav Philémon, yemeje yuko ingabo ayoboye ko ariko zakoze amahano zigahitana abagore bane n’umusore umwe.
Aba baturage batanu bakaba barishwe n’izi ngabo za leta ku minsi 30/06/2021. Nkuko byemejwe n’aba bayobozi, biravugwa yuko ibi byemejwe n’uyu muyobozi ubwo yari yabahamagaje munama nyuma yuko aba baturage batanu bishwe n’izi ngabo za leta. Ibi, Lieutenant General Yav Philémon akaba yaravuze ubwo yari yahamagaje abayobozi bose bo mu Minembwe akabasaba imbabazi k’ubwicanyi bwabakorewe. Nyuma yo kumenya aya makuru, urubuga www.imurenge.com twagerageje gushakisha iznego za leta, cane cane uyu muyobozi, Lieutenant General Yav Philémon ariko kubw’amahirwe make ntitwashoboye kumutora k’umurongo wa telefoni, ibyuma byaje kugorana.


Tubibutse yuko ejo Nakane ku munsi 01/07/2021 abaturage bose bari bahunze bava mu muhana wa Madegu, uyu akaba ariwo muhana uri hagati mu Minembwe. Aba baturage bakaba bari bahunze kubera umutekano muke nyuma yaho ingabo za leta zari zimaze kwica abaturage batanu kandi bose bichwa barashwe.
Nyuma yaho aba baturage baje gusubira mu muhana wa Madegu nkuko tubikesha inzego ziyoboye aba baturage ubwo zaganiriye n’urubuga www.imurenge.com none, Nagatanu ku minsi 02/07/2021. Aba bayobozi bakaba batubwiye yuko abaturage bose bari bahunze kuko babonaga umutekano wabo ukabije kuba mubi kandi abokagombye kubarindira umutekano aribo bakomeje kubasahura, kubica no kubatoteza kandi ibi byose leta ntaco irabivuga ho.
Abaturage baso bari bahunze imihana yabo, ibi byatewe nuko nanone tutizerage umutekano wacu. Ni gute aboturindiye umutekano batwica izuba riva twamara tukabaguma iruhande? Abaturage bose baje gusubira mu mazu nyuma yaho leta yohereje delegation kuza gusuzuma amabi dukorerwa hano iwacu – Mukiza Gad Nzabinesha –
Tubamenyeshe yuko nyuma yaho ubu bwicanyi bukorewe aba baturage batanu, leta ya Congo yohereje delegation kuva muntara ya Maniema ndetse na Kivu y’Amaj’epfo kugira ngo bakurikirane iki kibazo c’aba baturage. Iyi delegation ikaba yari iherekejwe na bamwe mu ngabo za Loni (MONUSCO) kurwego rw’izi ntara zombi. Iyi delegation ikaba yamaze kugera mu Minembwe kandi akaba ariyo yaje gusaba aba baturage gusubira mu mihana yabo mugihe bakihaye bakurikirana iki kibazo c’umutekano. Ubu abaturage bose bamaze gusubira mu mihana yabo bari batuye mo ariko ntibibabuza kugira umutekano muke nkuko twabitangarijwe n’umwe muri aba baturage bo mu Madegu.
Nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi wa Posta ya Minembwe, Mukiza Gad Nzabinesha, yavuze yuko kuri ubu umutekano w’abaturage ugifite mo agatotsi kandi akaba akomeje gusaba inzego za leta kugira ico bakoze ku mutekano w’aba baturage ndetse n’amatungo yabo