
Ifoto - Google
MINEMBWE, SUD-KIVU: Kuva ku minsi 28/09/2020, umunsi igihugu cose cahagurutse kurwanya ishirwaho rya komine Minembwe; hatangiye kugaragara bumwe mu bugome bukabije kuri bamwe mu bayobozi haba abakomeye cangwe aboroshe muri Leta ya Congo.
Muri izi nyandiko twagiye twifashisha zimwe mu zindi nyandiko zanditswe na leta, ibiganiro bya bamwe mu bayobozi bakoranye n’itangazamakuru ndetse n’amashusho agaragaza ukuri ku ubugome bwagiye butegurwa ndetse bukanashirwa mu bikorwa na bamwe mu bayobozi b’inzego za leta, ariko mw’ibanga.
Muri iyi nyandiko, turaza kubaganirira uburyo komine Minembwe yashizwe ho, uko yarwanyijwe n’uburyo bamwe mu bayirwanyije bifuzaga kuyikura ku ikarita ya Kivu Y’amaj’epfo. Muri iyi nyandiko kandi turaza kubereka bimwe mu bihamya bamwe mu nzego za leta batifuje ko muza kumenya cangwe se kubona.
Minembwe ibarizwa he?

Minembwe ibarizwa mu gace ka Fizi, (Teritoire ya Fizi), intara ya Kivu y’amaj’epfo, mu burasirazuba bwa Republika Iharanira Demokrasi ya Congo. Minembwe igizwe n’imihana itandukanye kandi yose igiye ikora mu zindi teritware, aha twavuga nk’imisozi mire mire y’Itombwe, Fizi, Uvira, ndetse na Mwenga. Ariko aho akarere ka Minembwe kabarizwa ni muri teritware ya Fizi. Kugeza kuri none ntibyemezwa umubare w’abatuye mukarere ka Minembwe bitewe n’ubunini bwaho ndetse n’uko ibarurwa (census) ritigeze rihakorerwa; ndetse n’indi mihana ihegereye.
Abatazi akarere ka Minembwe bagafata nk’akarere gatuye mo ubwoko bw’Abanyamulenge bwonyine, ariko mubyukuri, aka karere ka Minembwe gatuwe mo n’amoko atandukanye; aha twavuga ubwoko bw’a Babembe, Banyindu, Bafuliru, Bashi; aha ni mugihe tuvuze ku moko agiye aganza andi k’ubwinshi muri aka karere nkuko byemezwa n’ubuyobozi bwaho.

Byatangiye Bite?
Hari ku minsi 28/09/2020, ubwo bamwe mu bayobozi kuva Kinshasa, umurwa mukuru wa Republika Iharanira Demokrasi ya Congo bakiriwe mu Minembwe, aho bari baje kwimika abayobozi bari bamaze iminsi bakora ariko batarashikirizwa ubuyobozi reka ndetse bari baje no kwemeza ko Minembwe ibaye komine (Commune) kuko iyi komine yari yaremejwe mu mwaka wa 2013. Uwari akuriye aba bayobozi (delegation) kuva Kinshasa yari ministre Lwabandji Lwasi Ngabo, kuva mu ntara ya Kivu y’amaj’epfo aherekejwe na Aimé Ngoy Mukena, umugaba w’ingabo mu biro bya Perezida; Azarias Ruberwa Manywa, ministre ushinzwe kwegereza abaturage ubuyobozi (decentralization); General Célestin Mbala, ukuriye ingabo za leta (FRDC); na Theo Ngwabidje Kasi, umukuru w’intara ya Kivu y’amaj’epfo.
Nyuma yaho aba bayobozi bose basuye akarere ka Minembwe haye amajwi menshi avuga yuko umugambi wari wazanye aba bayobizi ko wari uwo gusenya no kuburiza umugambi w’amahoro muri aka karere.
Ibi bikaba bitaravuzwe ho kimwe n’abantu batandukanye haba munzego za leta ndetse n’imvukira z’aka karere. Aba bayobozi twavuze aha haruguru bakiriwe na Gad Mukiza Nzabinesha (umuyobozi mukuru w’iyi komine yari ije gushirwaho, akaba akomoka m’ubwoko bw’Abanyamulenge), Esumbico Sadiki (mu bwoko bw’a Babembe); uyu yaje no kuba uwungirije Gadi Mukiza Nzabinesha.

Komine Minembwe yashizwe ho ite?
Nkuko tubisanga mu nyandiko za leta ya Congo, (amakaratasi y’ibyemezo atangwa na Leta), Minembwe yashizwe ho co kimwe n’andi ma komine m’umwaka w’i 2013 ubwo uwahoze ari ministre wa mbere, Matata Ponyo yabyemeza ga akiyoboye kuri uyu mwanya kandi abihariwe uburenganzira na Perezida Joseph Kabila Kabange, ico gihe, muri uwo mwaka. Ikaratasi yemeza ishirwa ho rya Minembwe ni Document No. 13/029 yashizwe ho igikumwe ku minsi 13/06/2013; ibi bikaba byaremejwe mu nama yari iyobowe n’inzego zose za leta zari ziyobowe na Ministre Matata Ponyo ndetse n’uwari aserukiye ibiro by’umukuru w’igihugu, Richard Muyej Mangez nawe washize igikumwe ce kuri iyi karatasi.

Nyuma yaho aba bayobozi bose bavuye mu Minembwe, igihugu cose ca Congo inkuru yose yabaye imwe, Minembwe yaravuzwe kugeza ubwo bamwe mu baturage batangiye kwigaragambya batuka aba bayobozi yuko bakoze ibyo batari bafitiye uburenganzira. Ibi byafashe indi ntambwe kugeza ubwo amahanga yaje kubyinjira mo; aha ni igihe userukiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Congo yageze mu Minembwe aho yavugaga yuko yatumwe n’umukuru w’igihugu kugira ngo akurikirane iki kibazo ca Minembwe. Nyuma yabwo nibwo Perezida Felix Tshisekedi yabivugiye imbere y’itangazamakuru ko ahagaritse ishirwaho rya komine Minembwe. Ibi bikaba byaravuzwe kenshi kugeza ubwo abantu batandukanye banenze ibyavuzwe n’umukuru w’igihugu.

Umwe muri aba bayobozi wari wabaye muri uyu muhango wo kwemeza komine Minembwe, ministre Lwasi Ngabo yahamagaje abanditsi n’abanyamakuru kugira ngo asobanure ikibazo ca Minembwe n’ibyakozwe kuri uriya munsi wo kwimika abayobozi ba Minembwe. Ku minsi 02/10/2020, Ministre Lwasi Ngabo nibwo yabwiye itangazamakuru yuko Minembwe ari agace gato katanageze ibirometeri 10 (10 kilometres). Ibi ntibyavuzwe ho co kimwe n’imvukira za Minembwe ndetse n’abahazi kuko byaje kugaragara ko ari ikinyoma cambaye ubusa, ahubwo ko byari mu mugambi wo gupfobya ndetse no kuburiza mo gahunda yari imaze kwemeza ishirwa ho rya komine Minembwe.
Nyuma yabwo Ministre Azarias Ruberwa nibwo yaje kuganira n’itangazamakuru aza gusobanura ibibazo yari yabajijwe na bamwe mu bayobozi b’inzego za leta bashakaga ko asobanurira itangazamakuru ku bijanye n’ishirwa ho ry’iyi komine Minembwe.
Ku minsi 14/10/2020 Ministre Azarias Ruberwa yaganiriye n’ikinyamakuru Bosolo na Politik Officielle. Aha nibwo Azarias Ruberwa yabwiye abanyamakuru yuko atari muri komite (delegation) yari iri mu Minembwe, ahubwo ko nawe yahagiye ari umushitsi co kimwe n’abagenzi be bari bayobowe na Ministre w’ingabo Aimé Ngoy Mukena. Muri iki kiganiro, Ministre azarias Ruberwa yasobanuye ko Ministre Mukena yamusabye ko amuherekeza mu Minembwe kugira ngo baje gushitsa komine yari imaze iminsi yaremewe ariko yari itashikirizwa abayobozi bayo.

Ngizi inyandiko zihishe inyuma ya komine Minembwe, ariko abayobo badashaka ko zishirwa mu bikorwa:
Byanditswe na Admin Imurenge