
Perezida w'u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye
KINSHASA, CONGO: Ku minsi 12/07/2021, nibwo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yaraye ageze i Kinshasa, umurwa mukuru wa Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo. Bikaba byitezwe ko uyu munsi Nagatatu 13/07/2021 aribwo aza gukorana ibiganiro na mugenzi we Félix Tshisekedi, mu ruzinduko yamutumiyemo kugira ngo baze gukorana ibiganiro bitaratangazwa n’ibiro bya Tshisekedi.
Uru akaba arirwo ruzinduko rwa mbere Perezida Ndayishimiye akoreye i Kinshasa nyuma y’urwo Pierre Buyoya, (uwahoze ayoboye u Burundi mu myaka yo ha mbere) yahakoreye muri iki gihugu mu mwaka w’i 1997. Ibiro bya perezida w’u Burundi bikaba bivuga yuko aba bategetsi bombi baza kugirana amasezerano menshi y’ubufatanye mu bikorwa by’iterambere ry’ibihugu byombi ndetse n’ikibazo c’umutekano muri ibi bihugu. Muri aya masezerano, biravugwa yuko haza kubamo amasezerano yo kwubaka ibarabara rya gari ya moshi rizanyura Gitega – Uvira – Kindu.
Uru rugendo rwa Perezida Ndayishimiye rubaye nyuma yaho mu mayinga abiri ashize yatumye kuri mugenzi we Tshisekedi, ubutumwa abunyujije kuri ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro. Uyu ministre akaba aheruka mu muji wa Goma, mu ntara ya Kivu y’amaja ruguru, ubwo yazanaga ubutumwa w’umukuru w’igihugu c’u Burundi, ubutumwa bwasabaga ibiganiro na Tshisekedi. Nkuko bivugwa n’abagenzuzi mukarere k’ibiyaga bigari, si imishinga y’iterambere, inyungu za politiki gusa baza kuganira ho, ahubwo aba bayobozi bombi baraza kuganira ku kibazo c’umutekano muke urangwa muri ibi bihugu byombi nkuko ibiro bya Ndayishimiye bitangaza.
Tubibutse yuko mu ntara ya Kivu y’Epfo hari umitwe w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi, Red Tabara ukomeje kwica, gusahura no kwangiriza ubuzima bw’amatungo mu misozi mire mire ya Fizi, Itombwe na Uvira. Inyeshamba za Red Tabara zagiye zitungwa agatoki kenshi nyuma yaho zatangiye gukora ibikorwa byo kwica, gusenya no gusahura amatungo y’abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bubarizwa muri utu turere twavuze haruguru.
Tubibutse yuko uru atarirwo rugendo rwonyine Perezida Ndayishimiye akoze kuva afashe uyu mwanya. Perezida Ndayishimiye yakoze izindi ngendo z’amahoro ndetse n’iterambere mu bihugu nka Guinea Equatorial, Egiputa, Afrika yo hagati (Afrique Centrale), Tanzania, Uganda ndetse na Kenya.