
KAKENGE, SUD-KIVU: None Niposho, ku minsi 17/07/2021, mukarere ka Gakenke (Kakenge) haravugwa andi makuru y’imyeshamba za Mai Mai kubufatanye n’ingabo za leta (FARDC) bazindutse bagaba ibitero mu mihana itatu y’abaturage b’Abanyamulenge.
Muri iyi mihana yatewe harimo umuhana wa Gangala, Uwimiko n’uwa Bahindigiri ; aha ni ho muri teritware ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’epfo. Muri ibi bitero inyeshamba za Mai Mai ndetse na FARDC bakaba babashije kunyaga inka z’abaturage zigera ku ijana; muri izi nka zanyazwe haravuga yuko ari inka z’abagabo batatu batuye muri iyi mihana yatewe.
Nyuma yo kumenya aya makuru, urubuga Imurenge.com twagerageje kuganira na bamwe mu baturage bo mu muri aka karere batubwira uko byagenze.
Tegera uko ikiganiro na Ndakize Kamasa, uvugira abaturage barwanira ibzabo n’ababo, Twirwaneho yakoranye na Imurenge.com.
Ubwo izi nyeshamba, kubufatanye n’ingabo za leta zagerageje gutera iyi mihana, biravugwa yuko abasore ba Twirwaneho baje kubasubiza inyuma, ariko nanone izi nyeshamba za Mai Mai na FARDC bakaba babashije kujana inka hafi 100 z’abaturage b’Abanyamulenge batuye mu mihana ya Muliza, Gakangala na Gakenke.
Mukiganiro n’umuyobozi wa Twirwaneho, Kamasa Ndakize avuga uko ibyo bitero bzagenze; yatubwiye yuko ibi bitego bzose bzaje gusubizwa inyuma n’aba basore ba Twirwaneho kuko aba basore avugira baje kunesha ibi bitero bzose bzari bzateguwe n’ingabo za leta uyu munsi. Ndakize akaba avuga yuko umwanzi yaje gusubira inyuma.
Ni kuki ingabo za leta zikomeje gufasha inyeshamba za Mai Mai mu kurimbura no gusenya iby’abaturage b’ubwoko bumwe?
Ibi bikaba bigaragara yuko hari umugambi wateguwe wo kurimbura Umunyamulenge dore ko abagore nabo batangiye kwicwa n’izi ngabo za leta kumugaragaro mu Minembwe.
Muri iri yinga ryonyine hamaze kwicwa abaturage babiri b’Abanyamulenge mu Minembwe kandi aba baturage bombi ntawari ufite imbunda cangwe ngo arwanye izi ngabo za leta. Igitangaje nuko leta nkuru ya Kinshasa ntaco ibivugaho, yahise iterera agati muryinyo iraceceka.