
Ambasaderi wa Amerika muri Kongo hamwe n’umuyobozi w’umuji wa Uvira.
UVIRA, CONGO: Nagatatu ku minsi 04/08/2021 ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America muri Kongo, Mike Hammer yakoreye uruzinduko rwe mu muji wa Uvira, mu ntara ya Kivu y’maj’epfo.
Mu biganiro uyu ambasaderi Mike Hammer yagiranye n’inzengo zitandukanye zirimo abahagarariye umuji wa Uvira, abasirikare, abapolisi ndetse na Societe civile havuzwe impamvu iteza amakimbirane n’amacakubiri hagati y’amako atuye mu misozi mire mire.
Mugabe Patrick na Kimuka ni bamwe mu baserukiye ubwoko bw’Abafulero bo mu misozi mire mire. Aba bombi babwiye ambasaderi wa America ko ibibazo bafite ari Abanyamulenge bashaka kubatwara ubutaka bwabo.
Abagize société civile mu muji wa Uvira babwiye ambasaderi Mike Hammer ko ntaco bapfa n’Abanyamulenge ko ahubwo ibibazo Kongo ifite kuri ubu bzatewe n’uwahoze ari President Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bill Clinton washigikiye ibihugu bzo mu karere bigatera Kongo; bongeye ho ko Amerika ariyo ikwiriye kubafasha kurangiza ibibaza Kongo ifite.
Ambasaderi Mike Hammer yabwiye abagize société civile ariyo ikwiriye gufasha leta ya Kongo mu gukemura ibi bibazo ifite aho kwicara begeka ibibazo bzabo ku bindi bihugu birimo n’igihugu uyu mugabo akomoka mo, u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu.
“Mu gisirikare hari ruswa ariko mwebwe nka societe civile ntabyo mubona usibyo ishirahamwe rya Lucha ni ryo ribivuga”
Muri uru ruzinduko Mike yavuze ko umuyobozi wa USAID agiye kuza mu muji wa Uvira kugira ngo arebe ibzo bazafasha abantu bahuye n’ibibazo bz’intambara mu misozi yo muri aka karere.