
Umurambo wa Shefu Kabarure
BUKAVU, SUD-KIVU: Ejo bundi, Niposho, ku minsi 28/08/2021 niho umurambo w’umuyobozi wa gurupema (groupement) ya Bijombo, Kabarure Sebasonera Obed wagejejwe mu muji wa Bukavu aho haritegerejwe umuhango wo kumushingura mu cubahiro, uyu munsi Nakazirimwe ku minsi 30/08/2021.
Nkuko tubikesha Shefu Gasore Karembere, umwe mu bari muri komite yateguye uyu muhango wo gushingura mu cubahiro Shefu Kabarure yabwiye urubuga imurenge.com ko nyuma yaho umurambo wa Shefu Kabarure ugereye I Bukavu, babanjije kubonana na Guverineri w’intara ya kivu y’epfo, Théo Ngwabidje aho yabemereye gukora ibirori bzose bzo gushingura Kabarure Sebasonera kandi akaba nawe yari yabasezeranyije kuba muri uyu muhango ndetse akanasezera uyu mugabo mu cubahiro nkuko bisanzwe bikorerwa abayobozi bo mu nzego za leta.
Bamwe mu babaye muri uyu muhango kuva hirya no hino ku isi, baje guherekeza Shefu Kabarure barimo abantu batandukanye nkuko tubikesha, Gasore Karembere. Uyu mugabo avuga yuko mu bitabiriye uyu muhango harimo abavuye mu Bijombo bayobowe na shefu Rwigina wo ku Mugeti, abavuye muri Kenya bayobowe na Muhoza Kabarure (umuhungu mukuru wa nyakwigendera) ndetse n’abavuye muri Amerika barimo umuhungu wa nyakwigendera Shefu Kabarure.
Nkuko bzari biteganyijwe, umubiri wa Shefu Kabarure ukaba washinguwe mucubahiro aha mu muji wa Bukavu, kuko bzari bzateguwe ko bari kumushingura Uvira, ariko kubw’impamvu z’umutekano muke urangwa muri teritware ya Fizi, bzabaye ngombwa yuko Shefu Kabarure ashingurwa mu murwa mukuru w’intara ya Kivu y’amaj’epfo akomoka mo.