
General Yakutumbwa, umukuru w'inyeshamba za mai mai...
BIBOGOBOGO, SUD-KIVU: Mugitondo ca none, Nagatatu ku minsi 13/10/2021, inyeshamba Mai Mai ziyobowe n’uwiyita General, William Amuri Yakutumba afatikanije na Mai Mai Bilozebishambuke bateye abaturage b’Abanyamulenge batuye mu Bibogobogo ahitwa mu Magunga y’epfo.
Amakuru agera k’urubuga Imurenge.com ahamya ko hari abaturage bapfuye, amazu aratwika ndetse n’amatungo asahurwa n’izi nyeshamba ubwo zagabaga iki gitero.
Ubuyobozi bwa mutualité y’Abanyamulenge mu muhana wa Uvira buvuga ko bwatabaje inzego za leta ya Congom harimo n’ingabo za FARDC aho izi nzego zababwiye yuko zigiye gutabara.
Aba baturage batewe mugihe ishirahamwe rivugira abaturage (société civile) mu mu muhana wa Baraka yari imaze iminsi isaba ubuyobozi bukuru bw’ingabo za leta, FARDC gushira ingabo mu Bibogobogo kugira ngo zirindire abaturage umutekano kuko hakekwaga yuko aba baturage bashobora guterwa umwanya uwo ariwo.
Bamwe mu bakurikirana iby’umutekano w’abaturage mu ntara ya Kivu y’amaj’epfo (SU-KIVU) bibaza nimba General de brigade Mukalayi Ngoyi François, uyoboye ingabo za FARC muri aka karere ko yigiza nkana mu gutabara aba baturage; aho kubatabara ngo arengere ubuzima bwabo aho ari burwanye iyi mitwe y’izi nyeshamba za Mai Mai. Gusa nta gisubizo aba bakurikiranira hafi iby’umutekano w’akarere ndetse n’intara ya Kivu y’epfo babona kuko bamwe muri bo basanga ibi bzose bioterwa no gushigikira iyi mitwe aho kuyirwanya.
Tubibutse yuko ari inyeshamba za Mai Mai iyobowe na Yakutumba n’undi mutwe wa Mai Mai ya Biloze-Bishambuke ariyo mitwe iri kwica abaturage kandi aikavuga ko iri muntambara yo kurwanya aba baturage bitirirwa kuba abanyamahanga mugihe ari abasangwa-butaka ba Republika Iharanira Demokrasi ya Congo.