
BIJOMBO, SUD-KIVU: Ku minsi 13/11/2021, abaturage b’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge batuye mu mihana itandukanye yo muri groupement ya Bijombo barashinja igisirikare ca leta ya Kongo (FARDC), kiyobowe na
commandant Regiment, Colonel John ukorera mu Bijombo ku bahotera, kubanyaga amafaranga, ku bakubita ndetse no ku bafunga.
Mw’iyinga rimwe gusa, iki gisirikare kimaze gukupita ndetse no kunyaga amafaranga atabarika aba baturage mugihe abandi baturage bo muyandi moko bo bidegembya. Ibi bikaba byibazwa ho ugutandukanye n’abantu benshi uburyo aba baturage bakomeje kuzira ubusa.
Mu minsi mike ishize nibwo abaturage bane, abayobozi b’amatorero (pasteurs), ya Méthodiste libre bakubiswe ndetse nakananyagwa ibyabo aho izi ngabo zabajijije ko ngo bari bagemuriye ingabo za Twirwane ho ziyobowe na Col Rukunda Michel, aba baturage bakaba bahakana ibyo baregwa n’izi ngabo ariko izi ngabo zo zikaba zikomeje kubatoteza.
Tubibutse yuko ibi byose bikorwa mugihe muri aka karere kabarizwa mo ingano za MONUSCO ariko zo zikaba zireba akarengane zigaceceka. Bityo abantu bakaba bibaza by’ukuri yuko izi ngabo zaje kurinda umutekano w’abaturage cangwe hari ibindi bashinzwe gukora.