
Uwahoze ari umukuru w'igihugu, Perezida Joseph kabila...
KINSHASA, CONGO: Ku minsi 19/11/2021 nibwo inyandiko z’ibanga kuri imwe mu mitungo y’umuryango wa Joseph Kabila, wahoze ayoboye Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo zashinzwe hanze. Izi nyandiko zikaba zerekana uburyo zimwe mu mfashanyo zahawe igihugu zoherejwe muri banki yigenga yo muri iki gihugu ca Kongo. Mu mafaranga yavuzwe muri izi nyandiko, biravugwa yuko hakoreshejwe mu kohereza byibuze miliyoni 138 z’amadolari y’amanyamerika mu muryango Joseph Kabila, wahoze ari Perezida ndetse na bagenzi be.
Nkuko bivugwa muri izi nyandiko, itsinda rishinzwe kurwanya igiturire (PPLAAF) ndetse na Mediapart byo mu Bufaransa bzabashije kuvumbura byibuze inyandiko n’ibimenyetso bisaga miliyoni 3.5 bikubiyemo hafi imyaka icumi byakozwe mu buryo bwo kurya ama mafaranga. Imiryango itavuga rumwe na Leta ndetse n’ibinyamakuru byahujwe n’umuryango w’ibihugu by’i Burayi kugira ngo bihabwe ibyauye mw’iperereza ryakozwe mu mezi arenga atandatu kugira ngo bitangarizwe ibijanye naho aya mafaranga yagiye n’uburyo yagiye mo.
Gushirwa hanze kw’aya mabanga biri mu ciswe Congo Hold-Up, byerekana uburyo amafaranga ya leta ya Kongo yibwe n’uwahoze ari umuyobozi ico gihe. Aya mafaranga yahawe ibigo bitunzwe na bene wabo ba Kabila ndetse n’inshuti za hafi. Inyandiko zigaragaza kandi uburyo abashinwa bafite bimwe mu binombe bz’izahabu cobalt bakoresheje banki (BGFI) bohereza amamiriyoni y’amadolari ku bantu no ku masosiyete afitanye isano n’umuryango wa Kabila.
Umuyobozi wa PPLAAF, Henri Thulliez, yagize ati: “Congo Hold-Up ni yo makuru manini yamenyekanye mu mateka ya Afurika.”
Yakomeje agira ati:
Izi nyandiko zigaragaza ku buryo burambuye amayeri akoreshwa na banki n’abakiriya bayo mu guhisha ruswa ikabije, ndetse n’inenge ziri muri gahunda mpuzamahanga z’amabanki zituma ayo masezerano abaho. Ibikorwa bya banki, ubutunzi bwayo hamwe n’amasosiyete akora igitabo ciza cerekana uburyo bwiza bakora mo, aya ni amayeri. – Henri Thulliez –
None Nagatanu ku minsi 19/11/2021 nibwo ikinyamakuru, Mediapart catangaje ko inyandiko zashyizwe ahagaragara zigaragaza ko banki nkuru ya Congo yohereje miliyoni 94.5 z’amadolari mu bigo bifitanye isano n’umuryango wa Kabila, mu gihe miliyoni icumi z’amadolari yaturutse mu bindi bigo bza Leta, harimo miliyoni 20 z’amadorari yaturutse mu kigo ca Leta gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Gecamines. Yaba Deogratias Mutombo, guverineri wa banki nkuru kuva mu 2013 kugeza mu ntangiriro z’uyu mwaka, ndetse na Gecamines ntabwo basubije ibibazo byoherejwe na Mediapart.
Hari amwe mu masosiyete nayo yakiriye miliyoni 72 z’amadolari nayo yaje yaturutse ahandi ahantu hatazwi. Aya mafaranga yanyuze kuri konti ya BGFI muri banki nkuru y’igihugu, nk’uko izi inyandiko zibigaragaza.
Kugeza ubu Congo niyo soko nini ku isi ya cobalt hamwe na Afurika ikora umuringa munini – ibyuma bibiri bifite urufunguzo rwa revolisiyo yisi mu modoka.
Umuyobozi wa BGFI muri Kongo yarangije gukorerwa ho ry’ibanze mbere hagati muri 2018 aho ryagaragaje abakiriya bagera kuri 30 bahujwe n’abayobozi bakuru ba banki, ndetse n’umuryango wa Kabila. Raporo yasanze amakimbirane akomeje kuvugwa ku nyungu, yashyize ahagaragara imiyoborere ya banki nk’iyashizwe ho mu buryo butemewe kandi ibyago byinshi bzagaragaje ko ibikorwa bimwe na bimwe bzari iby’uburiganya.
Kuri none biravugwa yuko umuryango wa Kabila wagize ubwoba kuva mu mwaka 2018 akuraho konti zabo muri BGFI agera kuri miliyoni 30 z’amadorari agifite kuri banki. Inyandiko zerekana ko mu myaka irenga itandatu amafaranga arenga miliyoni 80 yakuwe kuri konti yari afite muri BGFI nitsinda ryamasosiyete iyobowe na Selemani – umuntu umwe yatwaye miliyoni zirenga 50.
Igihe kimwe, igihe kwimuka byari bigeze, umuyobozi yababajwe nuko kubera kubikuza cane BGFI Congo izabura amadorari, nkuko byatangajwe na komite ishinzwe ubugenzuzi bwa banki.