
KINSHASA, CONGO: Ku minsi 19/12/2021, inzu ya Min Alexis Muvunyi Gisaro, ushinzwe ibikorwa n’imirimo rusange, yagabweho igitero n’abapolisi bitwaje intwaro mu karere ka Mbudi, muri komine ya Mont Ngafula, i Kinshasa, nkuko byemejwe n’umuvugizi wa leta muri aka karere.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Facebook rw’umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Republika Iharanira Demokrasi ya Congo, yavuze ko amasasu menshi yumvikanye mugihe abapolisi bashakaga kurasa imodoka ya minisitiri ubwo yari mu ruzinduko hamwe n’abo bakorana muri ministeri ye.
Nkuko bivugwa n’uyu muyobozi, yabwiye abanditsi n’abanyamakuru ko Minisitiri Alexis Gisaro adashobora kuboneka ngo aganire n’abanditsi n’abanyamakuru kuri uyu mwanya.
Yongeyeho ko bamwe mu bagize ibiro bya Ministre bakomerekeye muri izi modoka ahitwa Ngfula, i Kinshasa.